ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’IBINYABIZIGA BISHAJE

20 July 2023
0 Comments

REPUBULIKA Y’U RWANDA

INTARA Y’IBURASIRAZUBA
AKARERE KA KAYONZA
B.P 03 RWAMAGANA

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’IBINYABIZIGA BISHAJE BY’AKARERE KA KAYONZA

Akarere ka Kayonza karamenyesha abantu bose babishaka kandi babifitiye ubushobozi ko gafite ibinyabiziga (Moto) kifuza guteza cyamunara. Amakuru yose ajyanye n’ikinyabiziga kigurishwa akenewe muzayabaza mu gihe cyo gusura cyangwa muyasange muri iri tangazo bityo gusura ibi binyabiziga ni ihame bizakorwa ku munsi w’akazi ariwo kuwa 25/07/2023 ku masaha y’akazi. Aho ibinyabiziga biherereye ni ku cyicaro cy’Akarere ka Kayonza; Ukeneye ayandi makuru wahamagara 0788 87 40 93. Umunsi ntarengwa w’ipiganwa ni kuwa 29/07/2023.

Akarere ka Kayonza kaributsa abaguzi ibi bikurikira:

1.Uguze moto ashobora kwishyura mu buryo bukurikira:

• kwishyura amafaranga yose mugihe kitarenze iminsi ine (4) uhereye igihe yamenyesherejwe ko ariwe watsinze, mugihe arengeje iyo minsi atari yishyura hamenyeshwa uwamukurikiye mu biciro akaba ariwe wegukana ikinyabiziga ;

2. Umaze kwishyura ikinyabiziga yatsindiye atanga inyemeza bwishyu ku Karere agahita agitwara mugihe kitarenze iminsi itatu.

3. Amafaranga y’ikinyabiziga yishyurwa kuri konti ya rwanda revenue authority No 00010-00315129-09 Nonfiscal Revenue.

bikorewe i Kayonza kuwa 14/07/2023

NIYITANGA Jean Damascene
Umunyamabanga Nshingwabikorwa
W’Akarere ka KAYONZA

Leave a Comment