ITANGAZO RY’ACYAMUNARA Y’A MOTO

20 July 2023
0 Comments

KUGURISHA MOTO AG100 GRM 076D

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buramenyesha abaguzi bose babishaka kandi babishoboye ko hari cyamunara YA MOTO AG100 GRM 076D.

Gusura ikinyabiziga bikorwa buri munsi n’ubishaka.Ayandi makuru yose agendanye n’igurishwa mwayabariza ku Karere ka Kamonyi mu biro by’abakozi bashinzwe itangwa ry’Amasoko mu Karere cg kuri numero 0788826767 cg 0788779638.
Akarere ka Kamonyi kaributsa abaguzi ibi bikurikira:
 Utsindiye ikinyabiziga asabwa kwishyura uwo munsi amafaranga yose cyangwa se 10% y’igiciro cyemejwe;
 Mu gihe yishyuye 10%, asigaye ayishyura bitarenze iminsi cumi n’itanu ibarwa uhereye umunsi cyamunara yabereyeho, utabyubahirije akamburwa uburenganzira kubyo yatsindiye kandi ariya 10% yari yatanze ntayasubizwe ;
 Uwifuza gupiganira cyamunara arasabwa kubanza gutanga ingwate ihwanye n’amafaranga y’u rwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000frw) akoresheje sheki (cheque certifié) yanditseho konti ya RRA/NON-FISCAL REVENUES, No 000400031512909 iri muri Banki ya Kigali (BK) igashyikirizwa Umukozi Ushinzwe itangwa ry’amasoko mu Karere ka Kamonyi bitarenze taliki 20/07/2023 mbere y’uko cyamunara ifunguka. Utazatanga iyo ngwate ipiganwa rye rizaba ribaye impfabusa.Mu gihe uwapiganye ategukanye icyo yapiganweho asubizwa sheki nyuma y’umunsi umwe cyamunara irangiye.

 Amafaranga y’ibyaguzwe yishyurwa kuri konti ya RRA/NON-FISCAL REVENUES, No 000400031512909 iri muri Banki ya Kigali (BK) cg iyindi konti yemejwe, ariko ibi bigakorwa nyuma ya “declaration” hakurikijwe amabwiriza n’amategeko ya leta ajyanye no kugura no kugurisha.
NB: Uwatsindiye ikinyabiziga kandi wanatanze sheki ahamagarwa kandi akohererezwa ubutumwa kuri email yagaragaragaje uwo munsi agahabwa amasaha 24hrs kugirango abe yubahirije icyo amabwiriza agena kugirango ahabwe ikinyabiziga. Kutishyurira igihe cyavuzwe haruguru, bihesha Akarere uburenganzira bwo kwambura uwatsindiye ikinyabiziga kigahabwa undi watanze igiciro gikurikiyeho kuko uwa mbere aba atubahirije ibyo asabwa.

Leave a Comment