ITANGAZO RYO KUGURISHA MU CYAMUNARA IKINYABIZIGA

20 July 2023
0 Comments

ITANGAZO RYO KUGURISHA MU CYAMUNARA IKINYABIZIGA CY’IBITARO BYA BYUMBA
Ubuyobozi bw’ibitaro Byigisha byo ku rwego rwa Kabiri bya Byumba biherereye mu karere ka Gicumbi buramenyesha abantu bose babishaka kandi babifitiye ubushobozi ko bushaka kugurisha mu cyamunara imodoka yo mu bwoko bwa TOYOTA LAND CRUISER Hard Top Jeep ifite plaque GR349 C yakozwe mu mwaka wa 2005 iherereye mu igaraji RMADE ltd I Nyamirambo muri Saint André.

Cyamunara izakorwa hashingiwe ku Iteka rya Minisitiri w’Intebe N0 007/2009 ryo kuwa 01/12/2009 rigena imiterere n’imikorere y’utunama dushinzwe kugena agaciro k’umutungo bwite wa Leta ugurishwa, uguranwa, utangirwa ubuntu cyangwa uvanwaho kandi ibi bikurikira bizakurikizwa:
1.Gusura iyi modoka igurishwa bizakorerwa aho iherereye I Nyamirambo muri garaje RMADE ltd (Saint André), buri munsi mu masaha y’akazi guhera ku itariki iri tangazo ryashyiriwe ku rubuga kugeza igihe icyamunara kizarangirira.
2.Abifuza gusura icyo kinyabiziga bahamagara kuri 0788839121 (Charroi w’Ibitaro bya Byumba) . Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri 0788654262(Procurement Officer).
3.Gutanga ibiciro ni uguhera igihe iri tangazo rishyizwe ku rubuga www.umucyo.gov.rw muri e-Procurement system ahanditse Disposal, kugeza ku itariki n’isaha yanyuma iteganyijwe (bizasozwa tariki ya 31 Nyakanga 2023 saa tanu za mu gitondo(11:00 am).
4.Uzegukana ikinyabiziga, agomba kwishyura 10% by’agaciro katsindiweho cyangwa akishyurira rimwe bitarenze iminsi itatu (3), uhereye igihe yamenyesherejwe ko yatsindiye icyo kinyabiziga, kuri konti ya RRA/NON-FISCAL REVENUES, iri muri Banki ya Kigali (BK). Ariko ibi bigakorwa nyuma ya ”declaration” ku irembo hakurikijwe amategeko n’amabwiriza ya Leta ajyanye no kugura no kugurisha ibinyabiziga bya Leta mu cyamunara.
5.Ku wishyuye 10%, 90% asigaye azayishyura mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) hanyuma ahabwe icyemezo cy’uko yatsindiye uwo mutungo mu cyamunara.
6.Uwishyuye amafaranga yose asabwa kwihutira gutwara ibyo yaguze bitarenze iminsi itatu (3) amaze kwishyura, utazabyubahiriza azajya yishyura amande y’ubukererwe nk’uko biteganywa n’iteka rya Minisitiri ryavuzwe hejuru.
N.B: Ibyangombwa byose ku kinyabiziga cyaguzwe biboneka binyuze muri Rwanda Revenue Authortiy (RRA), ikiguzi icyo aricyo cyose gisabwa ku cyangombwa kizishyurwa n’uwatsindiye ikinyabiziga.
Mu gihe uwemejwe ko yatsinze yandikiwe kuri e –mail yatanze akanahamagarwa kuri Telefone yashyizeho ko ariyo abonekaho. Atabonetse cyangwa ntiyitabe kandi ntasubize kuri Email mu gihe cy’iminsi itatu (3), Urwego ruteza cyamunara ruhita ruhamagara ukurikiyeho mu biciro nta yandi mananiza.
7.Uzatsindira imodoka akamara iminsi cumi n’itanu (15) atarishyura 90% by’amafaranga asigaye, ubugure bwe buzahita buta agaciro, kandi 10% yatanzwe mbere ntazayasubizwa.
8.Uwatsindiye umutungo natishyura mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) uzahabwa uwatanze igiciro gikurikiyeho.
Bikorewe i Gicumbi, ku wa 14/07/2023

Dr. NGABONZIZA Issa
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Byigisha byo ku rwego rwa Kabiri bya Byumba

Leave a Comment