ITANGAZO RY’ACYAMUNARA YA MOTO NI MODOKA

20 July 2023
0 Comments

REPUBULIKA Y’U RWANDA

INTARA Y’AMAJYEPFO
AKARERE KA HUYE
IBITARO BYA KABUTARE
B.P 621Butare
Email:kabutare.hospital@moh.gov.rw

ITANGAZO RYO KUGURISHA MU CYAMUNARA
Ubuyobozi bw’IBITARO Bya Kabutare buramenyesha abantu bose babyifuza, ko bwifuza guteza cyamunara Ibinyabiziga bikurikira : (imodoka)
TOYOTA L/CRUISER GR 719 C, numero za CHASSIS : JTERB71J500045545
MOTO SUZUKI TF125 GPM353, numero za CHASSIS :TF125-148250
Toyota L/C GR047A :numero za CHASSIS : JTERB71J900014736
Gusura ibyo binyabiziga kuba byifuza bikorerwa aho biherereye ku bitaro bya Kabutare, buri munsi mu masaha y’akazi guhera ku itariki iri tangazo ryashyiriwe kurubuga kugeza igihe icyamunara kizarangirira, Abifuza gusura ibyo binyabiziga bahamagara kuri iyi numero ( Charroi) na 0788582738.
Kubera ko bya garagaye ko hari bamwe mu baza gusura bamara gutsinda ntibishyure bigatuma igikorwa kigamijwe kitagerwaho kugihe, Upiganwa agomba kuza gusura yitwaje chèque certifié y’amafranga ibihumbi magana atatu (300,000 Frw) iriho ikimenyetso cya banki kigaragaza ko izigamiye, yujuje neza mu mazina y’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA), iriho umukono wanyirayo n’itariki. Nyuma yo gutanga ibiciro, uzaba yatanze igiciro kiri hejuru y’iby’abandi agasabwa kwishyura ntiyishyure ingwate ye izafatirwa hanyuma hasabwe kwishyura umukurikiye. Abazaba batatsinze bazasubizwa chèque y’ingwate zabo.
Amafaranga y’icyaguzwe yishyurwa kuri konti ya Rwanda Revenue Authority ahishyurirwa amafaranga y’ibinyabiziga bya Leta bya gurishijwe mu cyamunara ariko ibi bigakorwa nyuma ya “declaration” hakurikijwe amategeko n’amabwiriza ya Leta ajyanye no kugura no kugurisha mu cyamunara ibinyabiziga bya Leta.
Ibya ngombwa byose ku cyaguzwe biboneka binyuze muri Rwanda Revenue Authority (RRA), ikiguzi cyose gisabwa ku cyangombwa kizishyurwa n’uwatsindiye ikinyabiziga.
Uzatsindira ikinyabiziga asabwa kuba yashyikirije Ibitaro bya Kabutare inyemezabwishyu yishyuriyeho (bank slip / bordereau de versement) bitarenze iminsi itatu (3) amenyeshejwe ko ari we watsinze, uwishyuye amafaranga yose asabwa gutwara ikinyabiziga yaguze akimara kugaragaza ko yishyuye, atabyubahiriza akamburwa uburenganzira ku byo yatsindiye.

Bikorewe , huye, kuwa 05/07/2023
Dr.NTIHUMBYA Jean Baptiste
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabutare

Leave a Comment