Itangazo rya Cyamunara cyo muri MINECOFIN

13 June 2023
0 Comments

MINISTERI Y’IMARI N’IGENAMIGAMBI(MINECOFIN), IRAMENYESHA ABANTU BOSE KO HARI CYAMUNARA YIBIKORESHO BISHAJE, GUHERA TALKI 12 ZUKWEZI KWA GATANDATU.
MURI CYAMUNARA, HARIMO IBINTU BYINSHI MUKUNDA GUKENERA: NK’INTEBE ZO MU BIRO, UTUBATI DUKORESHWA MURI BIRO, AMA ETAGERES YO MU NZU NO MU MADUKA, AMEZA, AMADIRISHYA YINZU, AMAMOTO N’IMODOKA.ABAZITABIRA CYAMUNARA BASABWE KUZISHYURA AMAFARANGA ADASUBIZWA ANGANA NIBIHUMBI CUMI (10,000 FRW), ASHYIRWA KURI KONTE YA LETA OTR No 1000007737 MURI BNR.
UZABAYATSINZE MUCYAMUNARA AZISHYURA 30% BYAGACIRO KATSINDIWEHO BITARENZE IMINSI ITATU (3), UHEREYE IGIHE YAMENYESHEREJWE KO YATSINZE. NYUMA ASIGAYE 70% AKAYISHYURA BITARENZE AMASAHA 72 NYUMA Y’IGIKORWA, ATABYUBAHIRIZA, IBYOYAKOZE BYOSE BIKABA IMPFABUSA.UWISHYUYE AMAFARANGA YOSE ASABWA KWIHUTIRA GUTWARA IBYOYAGUZE BITARENZE IMINSI ITATU (3), AMAZE KWISHYURA, UTAZABYUBAHIRIZA AZAJYAYISHYURA AMENDE Y’UBUKERERWE NKUKO BITEGANYWA N’ITEKA RYA MINISITIRI.
GUSURA NI BURI MUNSI GUHERA SAA YINE ZA MU GITONDO (10:00AM), KUGEZA SAA KUMI Z’UMUGOROBA (4:00PM), UHEREYE TALIKI 12 ZUKWEZI KWA GATANDATU KUGEZA TALIKI 2 ZUKWEZI KWA KALINDWI.
IBINDI BISOBANURO MWABARIZA KURI TELEFONI IGENDANWA: 0788565828.
Bikorewe i Kigali, kuwa 5/6/2023.

Marie Ange H. INGABIRE
Umuyobozi Mukuru W’Imirimo rusange muri MINECOFIN

Leave a Comment