Itangazo rya Cyamunara cyo muri RDB

13 June 2023
0 Comments

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Ubuyobozi bw’ Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) buramenyesha ababishaka kandi babifitiye ubushobozi ko hateganijwe icyamunara cy’ ibikoresho byakoreshejwe birimo: ibikoresho byo mu biro, utubati, imbaho, intebe ,ameza .

Ipiganwa rizaba hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga uciye ku rubuga : «www.umucyo.gov.rw».

Ibyo bikoresho byose biri ku kicaro gikuru bw’ Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) , mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Remera ku Gishushu.

Gusura ibyo bikoresho bigurishwa ni ku itariki ya 16/06/2023 kuva saa tatu (9h) za mugitondo kugeza saa Sita zamanywa (12h).
Umunsi wo gufunga ipiganwa ni ku ya 26/06/2023 saa kumi z’amanywa (16h).

Abifuza gusura bazahurira ku Gishushu ku cy’icaro gikuru cya RDB.

Utsindiye ibikoresho mu ipiganwa asabwa guhita yishyura 100% by’agaciro k’ibintu byatsindiwe, yishyurwa mu gihe kitarenze umunsi umwe (1), ibarwa uhereye igihe uwatsindiye ibikoresho yabimenyesherejwe. Hanyuma uwatsindiye ibikoresho iyo amaze guhabwa icyemezo ko yabitsindiye kandi akanabyishyura,bitwarwa mu gihe kitarenze umunsi umwe (1).

Amafarange yishyurwa kuri konti z’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro( RRA) ziri mu ma banki y’ubucuruzi ari zo : 040 –
031512909 BK, 1390030469 COGEBANK-KIGALI, 400372515718 BPR.

ICYITONDERWA:
• Iyo uwatisindiye ibikoresho atishyuye 100% mu gihe cyagenwe, hafatwa uwamukurikiye mu biciro.

Bikorewe i Kigali, ku wa 8/6/2023

Joseph Cedrick NSENGIYUMVA
Chief Financial Officer

Leave a Comment