Itangazo rya cyamunara y’imodoka yo mubwoko bwa Toyota na moto

4 October 2023
0 Comments

KABGAYI DIOCESE

 

MUHANGA DISTRICT
KABGAYI HOSPITAL
B.P: 66 GITARAMA – RWANDA.
E– mail: kabgayihospital1@ gmail.com

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kabgayi burahamagarira abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko hari Cyamunara ku binyabiziga, aribyo IMODOKA( 2) na MOTO (12).
Cyamunara ikazakorerwa muri system y’amasoko ya Leta (e-Procurement system) hakoreshejwe urubuga rwa www.gov.rw. unyuze ahanditse Disposal.
Gusura ibyo binyabiziga bizaba ku itariki ya 5 Ukwakira 2023 kuva saa tatu n’igice za mu gitondo (9h30’) kugeza saa kumi nimwe ( 17h00), mu Bitaro bya Kabgayi.
Amafoto yerekana ibyo binyabiziga murayasanga muri systeme umucyo hamwe n’ibiranga ibyo binyabiziga.

Uzegukana ikinyabiziga ni uzatanga igiciro kiri hejuru y’icy’abandi, agaragara ku rutonde rw’abasuye. Azishyura ako kanya 50% kuri konti ya banki iyo ariyo yose ya RRA. Kwishyura amafaranga no gutwara ikinyabiziga ntibirenga iminsi 2. Urengeje iminsi 2 yamburwa uburenganzira bwo kubona ikinyabiziga yatsindiye kigahabwa umukurikiye.

Icyitonderwa : Utazasura ibyo binyabiziga ntiyemerewe gupiganwa.
Uzatsindira isoko yohererezwa ubutumwa cyangwa agahamagarwa kuri telephone yatanze, ashobora no kwandikirwa kuri email adresse yatanze. Iyo atabonetse hafatwa ukurikiyeho.

Bikorewe i Kabgayi, kuwa 30 Nzeli 2023

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi
Dr MUVUNYI Jean Baptiste

Leave a Comment