Itangazo rya cyamunara ya moto

4 October 2023
0 Comments

ITANGAZO RYO KUGURISHA MU CYAMUNARA MOTO 16 ZA SUZUKI TF 125 Z’UMUSHINGA SAIP UKORERA MU KIGO CY’IGIHUGU GISHINZWE ITERAMBERE RY’UBUHINZI N’UBWOROZI (RAB).

Ubuyobozi bw’Imishinga iterwa inkunga na Banki y’Isi na KOICA ibarizwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), burashishikariza abashaka kandi bafite ubushobozi bwo kugura mu cyamunara ,gutanga ibiciro byabo kuri moto 16 SUZUKI TF 125 z’Umushinga SAIP, Cyamunara izakorerwa muri sytems y’amasoko ya Leta (E-procurement) hakoreshejwe urubuga rwa ‘‘ www.umucyo.gov.rw ’’.
1. Gusura ibinyabiziga (motos) bizakorwa buri munsi mu masaha y’akazi kuva saa tatu (9h00) za mugitondo kugeza saa kumi n’imwe (17h00). Gusura bizatangira kuwa mbere tariki 18/9/2023 aho Umushinga ukorera mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru, Akagali ka Kamatamu, Umudugudu wa kamuhire ku biro by’Imishinga iterwa inkunga na Banki y’Isi na KOICA mu nzu ya BLUE STAR HOUSE iteganye na TERRACOM HOUSE ubu hitwa RISA. Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telefoni igendanwa : 0788500217 cyangwa 0722464665.

2. Uzatsindira moto azasabwa kwishyura amafaranga yose 100% y’igiciro azatsindiraho bitarenze iminsi itatu (3) uhereye ku munsi yamenyesherejweho ko yatsindiye moto. Hishyurwa gusa amafaranga y’u Rwanda (Frw). Amafaranga azashyirwa kuri konti ya Rwanda Revenue Authority (RRA) yitwa Non-Fiscal Revenue iri mu mabanki y’ubucuruzi anyuranye.

3. Uwishyuye azasabwa gutwara moto yaguze bitarenze iminsi 3 amaze gutanga Inyemezabwishyu yishyuriyeho (Bank slip) ku mukozi ushinzwe ibikoresho n’ububiko muri SPIU n’Imishinga iterwa inkunga na Bank y’Isi na KOICA, utazabyubahiriza azajya yishyura amafaranga angana na 1.5% by’igiciro yatsindiyeho buri munsi w’ubukererwe yo kumurindira moto yatsindiye.

4. Uzatsindira moto azabimenyeshwa mu ibaruwa kandi hazakoreshwa n’ubundi buryo bw’itumanaho nk’ubutumwa bugufi kuri telefone, whatsap, guhamagara uwatsinze iyo atabonetse mu gihe cy’iminsi itatu (3) cyangwa ntagere aho umushinga SAIP ukorera ku Kacyiru mu gihe cyagenwe hejuru, amahirwe azahabwa uwakurikiyeho mu biciro nta yandi mananiza.

5. Itariki ntarengwa yo gutanga ibiciro ni kuwa kabiri 17/10/2023 bitarenze saa yine za mugitondo (10h:00).

Bikorewe i Kigali kuwa 12/09/2023

Sarah NYIRAMUTANGWA
Umuhuzabikorwa w’agateganyo w’Imishinga
Iterwa inkunga na Banki y’isi na KOICA

Leave a Comment