Itangazo rya cyamunara y’ibiti byiza cyane

17 October 2023
0 Comments

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

MU RWEGO RWO GUKURA IBITI BYATEMWE BIRYANYE MU MASHYAMBA YA RUTEGAMASUNZU HO MU MURENGE WA KAGEYO MURI NGORORERO , IKIGO GISHIZWE AMASHYAMBA MU RWANDA (RFA), KIRAMENYESHA ABANTU BOSE BABYIFUZA KO GISHAKA KUGURISHA MU CYAMUNARA IBI BITI BIHEREREYE MU KARERE KA NGORORERO . UBWOKO BW’IBYO BITI, UMUBARE WA BURI BWOKO N’AHO BIHEREREYE BIKUBIYE MU MBONERAHAMWE IKURIKIRA:

Lot AKARERE UMURENGE AHO IBITI BIHEREREYE UBWOKO UMUBARE
I Ngororero Kageyo Ibiti byatemwe biryamye mu ishyamba rya Rutegamasunzu Inturusu 80

GUSURA IBYO BITI KU BIFUZA KUBIGURA, BITEGANYIJWE KUVA TARIKI YA 24 UKWAKIRA 2023; GUHAGURUKA NI SAA YINE ZA MU GITONDO KU BIRO BY’AKARERE KA NGORORERO .

KUBERA KO BYAGARAGAYE KO HARI BAMWE MU BAZA GUSURA BAMARA GUTSINDA NTIBISHYURE BIGATUMA IGIKORWA KIGAMIJWE KITAGERWAHO KU GIHE, ABAZAZA GUSURA IBYO BITI BYAVUZWE HARUGURU BASABWE KUZAZA BITWAJE INGWATE YA CHEQUE YA 500,000 FRW IRIHO IKIMENYETSO CYA BANKI KIGARAGAZA KO IZIGAMIYE, YUJUJE NEZA MU MAZINA Y’IKIGO CY’IMISORO N’AMAHORO (RRA), IRIHO UMUKONO WA NYIRAYO N’ITARIKI. IYO CHEQUE IZATANGWA MBERE YO GUSURA. IGIHE CYO KWANDIKA ABASUYE, IHABWE ITSINDA RY’ABAKOZI B’IKIGO N’AB’AKARERE BAZABASURISHA. NYUMA YO GUTANGA IBICIRO, UZABA YATANZE IGICIRO KIRI HEJURU Y’IBY’ABANDI AGASABWA KWISHYURA NTIYISHYURE INGWATE YE IZAFATIRWA HANYUMA HASABWE KWISHYURA UMUKURIKIYE. ABAZABA BATATSINZE BAZASUBIZWA CHEQUE Y’INGWATE ZABO.
CHEQUE Y’INGWATE IGOMBA KUBA YUJUJEHO NIMERO YA KONTI 1000007737 YA RRA IRI MURI BNR CYANGWA SE IMWE MURI KONTI ZIYISHAMIKIYEHO ZIRI MU MA BANKI Y’UBUCURUZI IYO ARIYO YOSE, BABANJE GUKORA IMENYEKANISHA BANYUZE KURI https://nonfiscal.rra.gov.rw
GUTANGA IBICIRO BIZARANGIRA KU ITARIKI YA 27/10/2023 SAA SITA Z‘AMANYWA (12H:00). BIKABA BIZAKORERWA KURI E PROCUREMENT BANYUZE KU RUBUGA RWA www.umucyo.gov.rw.
UZEGUKANA IBYO BITI, NI UZABA YATANZE IGICIRO KIRI HEJURU Y’IBY’ABANDI; AKIMARA KUMENYESHWA KO ARI WE WATSINZE, AZAHITA YISHYURA AGACIRO KOSE K’IBYO BITI KURI IMWE MURI KONTI ZAVUZWE HARUGURU HANYUMA ASHYIKIRIZE IKIGO INYEMEZABWISHYU.
ICYITONDERWA:
– ABASUYE BAZABA BIYEMEJE GUPIGANA BAZANDIKWA N’ITSINDA RY’ABAKOZI B’IKIGO N’AB‘AKARERE BAZASURISHA NYUMA YO GUTANGA INGWATE YA CHEQUE YAVUZWE HARUGURU NDETSE N’INDANGAMUNTU Y’UWATANZE CHEQUE, GUTUMA UNDI GUSURA NTIBYEMEWE, CYERETSE UWATUMWE YEREKANYE PROCURATION YASINYIWE IMBERE YA NOTERI WEMEWE
– ABAZAHAGURUKIRA KU KARERE KU GIHE CYAVUZWE HARUGURU NIBO BAZABA BEMEREWE GUSURA NO GUPIGANWA IGIHE BAZABA BUJUJE IBISABWA BYOSE
– UZATANGA CHEQUE Y‘INGWATE ITAGARAGAZA KO IZIGAMIYE KANDI ITUJUJE NEZA NK’UKO BYAVUZWE HARUGURU NTABWO IZAKIRWA,
– UZATSINDIRA IBITI, AZABA YIYEMEJE KUBIKURAHO MU GIHE KIZAGENWA MU RUHUSHYA AZAHABWA N‘IKIGO
– UZAZA AHAGARARIYE UZAPIGANWA AZAZA YITWAJE CHEQUE Y’UPIGANWA YEMEJWE NA BANK YA NYIRAYO KO IZIGAMIWE NA PROCURATION YASINYIWE IMBERE YA NOTERI WEMEWE
– ABEMEREWE GUPIGANWA NI ABATARIGEZE BAGARAGARA MU BIKORWA BYO GUKORESHA NABI URUHUSHYA BAHAWE MU GIHE CYASHIZE (KUBA BARARENGEJE UMUBARE W’IBITI BAGOMBAGA GUSARURA, KUBA BARASARUYE IBITI BATEMEREWE GUSARURA YABA MU MBAGO CYANGWA INYUMA Y’IMBAGO Z’AHAGOMBAGA GUSARURWA CYANGWA UBUNDI BURYO BW’IKORESHWA NABI RY’URUHUSHYA BWABAGARAGAYEHO). UZABA AGARAGARWAHO UBU BUSEMBWA AZAKURWA MU IPIGANWA.

 

BIKOREWE I HUYE, KU WA 04/10/2023

 

Dr. NSENGUMUREMYI Concorde
UMUYOBOZI MUKURU

Leave a Comment