Itangazo rya cyamunara y’amabati

17 October 2023
0 Comments

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Ubuyobozi bw`Ikigo cy`Igihugu Gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu mahanga ry`Ibikomoka ku Buhinzi n`Ubworozi (NAEB) burifuza kugurisha mu cyamunara umutungo wacyo ugizwe n`amabati ibihumbi bitanu (5,000 Iron sheets:Size: 3.0mxo.9m, Gauge:32, Galvanized sheets-monochrome-alminium) ari mu bubiko bwa NAEB buherereye ku Cyicaro cya NAEB kiri i Gikondo – Akarere ka Kicukiro -Umujyi wa Kigali.
Cyamunara izaba kuwa 25 Ukwakira 2023, saa tatu za mu gitondo (09:00am) hifashishijwe ikoranabunga rikoreshwa mu masoko ya Leta “E-procurement system” unyuze ku rubuga rwa : (www.umucyo.gov.rw).

Gusura uwo mutungo biteganijwe guhera kuwa 16 Ukwalira 2023 kugeza kuwa 24 Ukwakira 2023, mu minsi y’akazi guhera saa tatu za mu gitondo (09:00 am) kugera saa kumi z`igicamunsi (16:00 pm) ku Cyicaro cya NAEB kiri i Gikondo – Akarere ka Kicukiro -Umujyi wa Kigali.
Abifuza gusura bahamagara kuri 0788531988 y`umukozi wa NAEB ushinzwe ububiko bw`ibikoresho muri NAEB.

Uwegukanye uwo mutungo ugurishwa asabwa guhita yishyura kuri uwo munsi wa cyamunara amafaranga yose cyangwa akishyura 10% by`agaciro k`umutungo yaguze akoresheje sheki, cyangwa amafaranga agashyirwa kuri Konti No 100000205278 ya NAEB iri muri Banki ya Kigali (B.K), nyuma yo kumenyeshwa ko ariwe wegukanye uwo mutungo hifashishijwe ubutumwa buzoherezwa kuri numero ya telefoni no kuri email yatanzwe muri system mu gihe cyo gupiganira uwo mutungo. Amafaranga asigaye akazishyurwa mu minsi itarenze cumi n`itanu (15days) ibarwa uhereye ku munsi cyamunara yabereyeho. Kutishyura mu gihe cyavuzwe haruguru, utabyubahirije yamburwa uburenganzira ku mutungo yatsindiye kandi amafaranga angana na 10% yari yatanze ntayasubizwe.

Uwishyuye amafaranga yose asabwa gutwara umutungo yaguze bitarenze iminsi itatu uhereye ku itariki yarangirijeho kwishyura, atabyubahiriza akazishyura amafaranga angana na 1.5% by’igiciro cy`umutuno yatsindiye kuri buri munsi w’ubukererwe kandi ibyo bihano ntibirenga 50% y’igiciro cyose cy’i cyatsindiwe. ibihano iyo bigeze kuri 50% y’igiciro cy’ibyaguzwe uwatsinze afatwa nk’uwananiwe agatakaza uburenganzira bwose ku mutungo yatsindiye ndetse no ku mafaranga yishyuye.

NB: Turamenyesha abazapiganwa ko uzatsindira uyu mutungo asabwa kuziyishyurira umusoro.

Bikorewe i Kigali, kuwa 09 Ukwakira 2023

NDIKUMANA Andre
Chief Finance Officer/NAEB

Leave a Comment