Itangazo rya cyamunara y’ibikoresho bitandukanye

21 July 2023
0 Comments
RWANDA NATIONAL POLICE
OFFICE OF THE COMMISSIONER FOR
FINANCE AND CHIEF BUDGET MANAGER
P.O BOX: 6304 KIGALI
www.police.gov.rw
ITANGAZO RYA CYAMUNARA
Polisi y’u Rwanda iramenyesha abantu bose ko yifuza guteza cyamunara ibikoresho birimo : intebe,ameza,amatiyo,utubati,inzugi,ibitanda,n’ibindi biri ku cyicaro
Gikuru cya Polisi y’u Rwanda kuKacyiru.
Cyamunara yabyo iteganyijwe kuwa 11/05/2023 guhera saa yine za mu gitondo (10:00 am).Abifuza gusura ibikoresho bizatezwa cyamunara ni mu mi nsi y’akazi, bizatangira kuwa 26/04/2023 kuva saa tatu za mu gitondo(09:00 am)kugeza saa kumi ni mwe za ni mu goroba(17:00pm) ukeneye kubisura yahamagara kuri iyi nimero: 0788311660.
Uzatsindira cyamunara arasabwa kuba yishyuye 30% y’igiciro mu masaha atarenze makumyabiri nane(24) akimara kumenyeshwa ko yatsindiye ibikoresho. Asigaye akishyurwa bitarenze imins iitanu (05) uhereye igihe cy’isozwarya cyamunara.Impapuro yishyuriyeho zigomba kuba zagejejwe ku ishami rishinzwe amasoko ya Leta muri Polisi y’u Rwanda mu bihe byavuzwe haruguru, Atakwishyura Agatakaza uburenganzira kucyo yatsindiye.
Konti yishyurirwaho ni iy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro – RRA (Non fiscal revenue).
Uwatsinze kandi akaba amaze no kwishyura asabwa kuba yatwaye icyo yatsindiye bitarenze iminsi itatu (03) uhereye igihe aboneye amasezerano y’ubugure, atagitwara agacibwa 1.5% y’igiciro buri munsi w’ubukererwe, yarenza 30% y’ibihano by’ubukererwe agatakaza uburenganzira kuri uwomutungo kandi ntasubizwe amafaranga yishyuye.
ICYITONDERWA:
Mu gihe uwatsinze yananiwe kwishyura, umukurikira azamenyeshwa hakoreshejwe
Ubutumwa kuri e-mail na telefoni ngendanwa byatanzwe kuriwww.umucyo.gov.rw.
Bikorewe i Kigali kuwa 24/04/2023.
ALEXIS NYAMWASA
Komiseri Wungirije ushinzwe Imari/
Umugenga w’Ingengo y’Imari

Leave a Comment