itangazo rwo kugurisha mucyamunara imodoka ya toyota hilux

21 July 2023
0 Comments

ITANGAZO RYA CYAMUNARA
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, buramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko bushaka kugurisha mu cyamunara ibinyabiziga bishaje ibinyabiziga bishaje bigizwe n’imodoka eshatu (3) na moto cumi n’imwe (11).

Cyamunara izakorwa hashingiwe ku Itegeko N° 50/2008 ryo kuwa 09/09/2008 rigena uburyo Leta yivanaho umutungo wayo bwite n’ Iteka rya Minisitiri w’Intebe No 007/2009 ryo kuwa 01/12/2009 rigena imiterere n’imikorere y’utunama dushinzwe kugena agaciro k’umutungo bwite wa Leta ugurishwa, uguranwa, utangirwa ubuntu cyangwa uvanwaho kandi ibi bikurikira bizakurikizwa:
1. Gusura ibibinyabiziga bikorwa mu minsi y’akazi guhera tariki 25/10/2022 kugeza kuwa 08/11/2022 saa mbiri za mu gitondo (8:00 am) kugera saa cyenda z’igicamunsi (3:00 pm);

2. Abifuza gusura ibyo binyabiziga baza bitwaje indangamuntu bagamagara Director of Logistics kuri 0788311212 kugirango abafashe muri icyo gikorwa bakaniyandikisha kuri list y’abasuye;

3. Mu rwego rwo kwirinda ko hari abantu baza mu ipiganwa bamara gutsindira ibinyabiziga ntibishyure bigatuma igikorwa kigamijwe kitagerwaho ku gihe; ibiciro bizemezwa ni iby’upiganwa uzaba yaratanze chèque certifié (sheke iriho ikimenyetso cya banki kigaragaza ko izigamiye) ingana na 10% y’igiciro azatanga nk’ingwate y’ipiganwa ku kinyabiziga yahisemo.

4. Iyo cheque certifié igomba kuba yashyikirijwe ushinzwe amasoko mu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mbere y’uko ipiganwa kuri murandasi rifungwa. Igomba kuba yujuje neza mu mazina y’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) non-fiscal revenue, iriho umukono wa nyirayo n’itariki yuzurijweho. Utazatanga iyo ngwate cyangwa utazayitangira igihe, ipiganwa rye rizaba ribaye impfabusa;

5. Gutanga ibiciro ni kuva kuwa 25/10/2022, bigatangwa ku rubuga www.umucyo.gov.rw muri e-Procurement system ahanditse Disposal, kugeza kuwa 09/11/2022 i saa yine za mu gitondo (10:00 am);

6. Uzegukana ikinyabiziga ni uzaba yatanze igiciro kinini kandi yaranatanze ingwate y’ipiganwa yuzuye ku gihe;

7. Uguze asabwa kwishyura amafaranga angana na 10% y’igiciro cyemejwe kuri buri kinyabiziga cyaguzwe bitarenze iminsi itatu y’akazi (3 working days) uhereye igihe yamenyeshejwe ko yatsinze. Nyuma yo kugaragariza ushinzwe amasoko mu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bordereau ko yishyuye asubizwa ingwate;

8. Asigaye 90% agomba kuba yishyuwe mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15 calendar days) uhereye igihe igikorwa cyo kugurisha kibereye, agashyirwa kuri konti iri mu mazina ya RRA/NON-FISCAL REVENUES mu ma banki y’ubucuruzi;

9. Abapiganwe bose bujuje ibisabwa ariko ntibatsindire ikinyabiziga, basubizwa chèques z’ingwate zabo nyuma y’uko habonetse uwishyura ikinyabiziga apiganira;

10. Uwatsinze ntiyishyure 10% y’igiciro cyemejwe mu minsi itatu y’akazi (3 working days) azahita yamburwa uburenganzira ku kinyabiziga gihite gihabwa ukurikiyeho kandi n’ingwate ye ifatirwe;

11. Uwatsinze akishyura 10% y’igiciro cyemejwe mu minsi itatu y’akazi (3 working days) ariko ntiyishyure 90% by’amafaranga asigaye mu minsi cumi n’itanu (15 calendar days) uhereye igihe igikorwa cyo kugurisha kibereye, ubugure bwe buzahita buta agaciro. Azasubizwa ingwate ariko 10% yamaze kwishyura ntazayasubizwa;

12. Uwishyuye amafaranga yose asabwa gutwara icyo yaguze bitarenze iminsi itanu amaze kwishyura, atabyubahiriza akazajya yishyura amafaranga angana na 1.5% by’igiciro yatsindiyeho buri munsi umwe w’ubukererwe;

13. Igiciro cyo gushyira ikinyabiziga mu mazina y’uwakiguze kishyurwa n’uwacyegukanye.

Bikorewe i Kigali, ku wa 24/10/2022

Theoneste SEZIRAHIGA
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Abakozi n’Imari

Leave a Comment