Itangazo rya cyamunara y’ibikoresho bitandukanye

31 October 2023
0 Comments

REPUBULIKA Y’URWANDA

MINISITERI Y’UBUZIMA
IBITARO BYA KACYIRU
ITANGAZO RYA CYAMUNARA
Ibitaro bya Kacyiru biramenyesha abantu bose babyifuza ko bishaka guteza cyamunara ibikoresho bishaje bitandukanye, nkuko muri bubisange kumafoto atandukanye. Gusura ibi bikoresho aho biherereye ni ku bitaro bya Kacyiru mu minsi y’akazi no mumasaha y’akazi guhera tariki ya 29 Ukwakira 2023 kugeza 14 Ugushyingo 2023 guhera saa yine za mugitondo kugeza saa kumi z’umugoroba. Gutangira gushyiraho ibiciro ni uguhera igihe iri tangazo risohokeye kugeza ku itariki n’isaha yanyuma iteganyijwe. Uzatsinda asabwe kwishyura amafaranga yose 100% bitarenze iminsi itanu akimara kumenyeshwa ko yatsinze. Amafaranga yishyurwa kuri compte No:1000007982 Kacyiru Police Hospital Pharmacy, ifunguye muri Banki Nkuru y’uRwanda. Mugihe uwatsinze atishyuye mu minsi yateganyijwe, ahita yamburwa uburenganzira isoko rigahabwa ukurikiye mugiciro. Uwishyuye amafaranga yose asabwa gutwara ibyo yaguze byose kandi agakora isuku ahavuye ibikoresho yaguze bitarenze iminsi itanu amaze kwishyura, atabyubahiriza akazajya yishyura amafaranga angana na 1.5% buri munsi w’ubukererwe bw’igiciro yatsindiyeho.
Icyitonderwa : uwatsinze iyo atishyuye ku ma tariki yavuzwe hejuru, azamburwa uburenganzira hanyuma, hafatwe uwatanze igiciro gikurikiyeho.
Bikorewe ikigali, kuwa 28 Ukwakira 2023
CP ( Rtd) Dr Daniel NYAMWASA
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kacyiru

Leave a Comment