Itangazo rya cyamunara y’ibikoresho

31 October 2023
0 Comments

ITANGAZO RYA CYAMUNARA
AKARERE KA BURERA, KARAMENYESHA ABANTU BOSE KO HARI CYAMUNARA YIBIKORESHO BISHAJE, GUHERA KUWA MBERE TALIKI 27.10.2023. MURI CYAMUNARA, HAZABA HARIMO IBINTU BYINSHI HARIMO MOTO ZINYURANYE, AMEZA, AMATIYO Y’AMAZI N’UTUBATI.ABAZITABIRA CYAMUNARA BARASABWA KUZISHYURA AMAFARANGA ADASUBIZWA ANGANA N’IBIHUMBI BITATU(3,000FRW), ASHYIRWA KURI KONTE YA RRA.UZABA YATSINZE MUCYAMUNARA AZISHYURA 30% BYAGACIRO KATSINDIWEHO, BITARENZE IMINSI ITATU(3), UHEREYE IGIHE YAMENYESHEREZWE KO YATSINZE.NYUMA ASIGAYE 70% AKAYISHYURA BITARENZE AMASAHA 72 NYUMA YIGIKORWA, ATABYUBAHIRIZA, IBYOYAKOZE BYOSE BIKABA IMPFABUSA.UWISHYUYE AMAFARANGA YOSE ASABWA KWIHUTIRA GUTWARA IBYOYAGUZE BITARENZE IMINSI ITATU(3), AMAZE KWISHYURA.UTAZABYUBAHIRIZA AZISHYURA AMANDE Y’UBUKERERWE NKUKO BITEGANYWA N’ITEKA RYA MINISITIRI.
GUSURA NI BURI MUNSI GUHERA TALIKI YA 27.10.2023 KUGEZA TALIKI 13.11. 2023.GUSURA KANDI NI UKUVA SAA YINE ZA MUGITONDO(10:00AM),KUGEZA SAA KUMI Z’UMUGOROBA(4:00PM). IBINDI BISOBANURO MWABARIZA KURI TELEFONI IGENDANWA: 0781942099.
Bikorewe i Kigali, kuwa 27/10/2023.

IBINGIRA Frank
UmunyamabangaNshingwabikorwa w’Akarere ka Burera.

Leave a Comment