Itangazo rya cyamunara y’ibinyabiziga

29 September 2023
0 Comments

REPUBULIKA Y’U RWANDA

INTARA Y’AMAJYEPFO
AKARERE KA NYARUGURU
IBITARO BYA MUNINI
P.B 668 MUNINI
E-mail: Muninihospital@moh.gov.rw

ITANGAZO RYO GUTEZA MURI CYAMUNARA IBINYABIZIGA BISHAJE BY’IBITARO BYA MUNINI

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Munini biherereye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Munini Akagali ka Ngarurira, Umudugudu w’Akarehe, buramenyesha abantu bose babishaka kandi babifitiye ubushobozi ko bushaka kugurisha muri cyamunara Ikibanyabiziga gishaje gifite ibirango bikurikira:
1.Imodoka GR 722 C ifite numero ya chassis:JTERB71J100045509
Cyamunara izakorerwa muri system y’amasoko ya Leta (E-Procurement) hakoreshejwe urubuga rwa www.umucyo.gov.rw. unyuze ahanditse Disposal.
Ikinyabiziga kizatezwa cyamunara kiri kubiro by’Ibitaro bya Munini mu Akarere ka Nyaruguru.
Ushaka gupiganira iyi cyamunara y’icyo kinyabiziga arasabwa kuza gusura icyo kinyabiziga aho giparitse ku biro by’Ibitaro bya Munini mu Karere ka Nyaruguru uhereye igihe iri tangazo rigiye hanze mu igihe cy’amasaha y’akazi kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu ( 9h00-17h00) akaza yitwaje indangamuntu cyangwa passport akandikwa kuri lisite yuko yasuye ikinyabiziga.
Utazasura ipiganwa rye ntirizahabwa agaciro n’iyo byagaragara yuko ariwe ufite amafaranga menshi kurusha abandi. Kubera ko byagaragaye ko hari bamwe mu baza gusura bamara gutsinda ntibishyure bigatuma igikorwa kigamijwe kitagerwaho ku gihe, abazaza gusura icyo kinyabiziga barasabwa kuzaza bitwaje ingwate ya cheque ingana n’ibihumbi Magana atanu (500,000Frw) iriho ikimenyetso cya Banki kigaragaza ko izigamiye,yujuje neza mu mazina y’ikigo cyimisoro n’amahoro (RRA) iriho umukono wa nyirayo n’itariki.Iyo cheque izatangwa mbere yuko asura agashyirwa kuri Lisite
Uzaba watanze igiciro kiri hejuru y’ibyabandi asabwa kwishyura bitarenze iminsi itatu uhereye igihe yatsindiye iyo cyamunara. Mu gihe atabashije kwishyurira igihe hazafatirwa ingwate azaba yatanze ingana n’amafaranaga yavuzwe hejuru, hanyuma hasabwe kwishyura umukurikiye. Abazaba batatsinze bazasubizwa cheque y’ingwate zabo.
Uzatsindira cyamunara, agomba kwishyura 100% by’agaciro katsindiweho bitarenze iminsi itatu (3), uhereye igihe yamenyesherejwe ko yatsinze, kuri konti ya RRA/NON-FISCAL REVENUES, No 000400031512909 iri muri Banki ya Kigali (BK) ariko ibi bigakorwa nyuma ya ”declaration” ku irembo hakurikijwe amategeko n’amabwiriza ya Leta ajyanye no kugura no kugurisha ibinyabiziga bya Leta mu cyamunara.
Uwishyuye amafaranga yose asabwa kwihutira gutwara ibyo yaguze bitarenze iminsi itatu (3) amaze kwishyura, utazabyubahiriza azajya yishyura amande y’ubukererwe nk’uko biteganywa n’iteka N° 50/2008 ryo kuwa 09/09/2008 rigena uburyo Leta yivanaho umutungo wayo bwite.
Bikorewe ku Munini , Nzeri , 2023

Dr. UWAMAHORO Evelyne.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Munini.

Leave a Comment