Itangazo rya cyamunara y’ibikoresho bitandukanye

20 November 2023
0 Comments

Itangazo rya cyamunara y’ibikoresho bitandukanye.

Ubu ibyo bikoresho bibitse ahantu hatatu (3) hatandukanye, harimo mu bubiko bwa Juakali/Gikondo (mu gipangu kimwe na Laboratory ya RTDA), mu bubiko bwa Kinyinya (ahahoze Deutsche Welle Radio Station) no mu kibanza cy’ ahahoze SPIU RAB MINAGRI/Kacyiru (iruhande rwa Telecom house).

Ipiganwa ryo kugura ibi bikoresho mu cyamunara rizatangira ku itariki ya 20 Ugushyingo 2023, kugeza ku itariki ya 7 Ukuboza 2023, saa 11h00’ hifashishijwe urubuga rw’ikoranabuhanga www.umucyo.gov.rw, rikoreshwa mu masoko ya Leta (E-procurement system).

Ntabwo ari itegeko ko buri muguzi agomba kubanza gusura ibi bikoresho aho bibitse mu bubiko bwabyo, kuko buri muguzi ashobora gushyira ibiciro bye ku rubuga rwa www.umucyo.gov.rw, ahereye ku bisobanuro n’amafoto byatanzwe kuri uru rubuga.
Ariko ku bantu babikeneye, RHA yabageneye iminsi n’amasaha yo gusura ibi bikoresho ku bubiko bwabyo mbere yo gutanga ibiciro byabo, ku buryo bukurikira:

Buri wa Mbere, ni ugusura ibikoresho bibitse mu bubiko bwa Juakali/Gikondo (guhera 14h00’ kugeza 16h00’),

Buri wa Gatatu, ni ugusura ibikoresho bibitse mu bubiko bwa Kinyinya
(guhera 14h00’ kugeza 16h00’),

Buri wa Gatanu, ni ugusura ibikoresho bibitse mu kibanza cy’ ahahoze SPIU RAB MINAGRI (guhera 14h00’ kugeza 15h00’).

Abifuza gusura ibi bikoresho cyangwa kubaza ibindi bibazo byerekeranye n’iyi cyamunara bahamagara kuri 0788646517 cyangwa 0782516757, z’abakozi ba RHA bashinzwe ibi bikoresho bizatezwa icyamunara.

Uwegukanye uwo mutungo ugurishwa asabwa kuzahita yishyura ku itariki ya 8 Ukuboza 2023, mbere ya saa 17h00’, amafaranga yose cyangwa akishyura 10% by’agaciro k’umutungo yaguze, asigaye akazishyurwa mu minsi itarenze cumi n’itanu (15) ibarwa uhereye ku munsi cyamunara yabereyeho. Atabyubahiriza akamburwa uburenganzira ku mutungo yatsindiye kandi amafaranga yari yatanze ntayasubizwe.

Amafaranga azishyurwa kuri RRA, nyuma yo kumenyeshwa ko ariwe wegukanye uwo mutungo hifashishijwe ubutumwa buzoherezwa kuri nomero ya telefoni no kuri e-mail yatanzwe muri E-procurement system mu gihe cyo gupiganira uwo mutungo.

Uwishyuye amafaranga yose asabwa gutwara umutungo yaguze bitarenze iminsi itanu (5) uhereye ku itariki yarangirijeho kwishyura, atabyubahiriza akazishyura amafaranga angana na 1.5% by’igiciro cy’umutungo yatsindiye kuri buri munsi w’ubukererwe kandi ibyo bihano ntibirenga 50% y’igiciro cyose cy’icyatsindiwe.
Ibihano iyo bigeze kuri 50% y’igiciro cy’ibyaguzwe uwatsinze afatwa nk’uwananiwe agatakaza uburenganzira bwose ku mutungo yatsindiye ndetse no ku mafaranga yishyuye.

NB: Turabamenyesha ko uzatsindira uyu mutungo asabwa kuziyishyurira umusoro.

 

 

Alphonse RUKABURANDEKWE
Umuyobozi Mukuru wa RHA

Leave a Comment