Itangazo rya cyamunara y’ibikoresho byo mu biro

25 September 2023
0 Comments

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

UMUJYI WA KIGALI
AKARERE KA NYARUGENGE
UMURENGE WA MUHIMA
AKAGARI KA KABEZA
UMUDUGUDU W` INGENZI

Ikigega Cy`imari yo Gusana Imihanda/Road Maintenance Fund (RMF) kirahamagarira abantu bose babyifuza ko gishaka kugurisha mu cyamunara ibikoresho bikubiye muri Lot 1: Broken Tables & Cabinet, bigizwe n`ibi bikurikira:
– 6 broken tables/panels
– 1 high glass cabinet
Cyamunara ikazakorerwa muri system ipiganirwamo amasoko ya Leta ya e-procurement unyuze ku rubuga: www.umucyo.gov.rw ukanyura ahanditse Disposal.
Gusura ibikoresho biteganyijwe kuva tariki ya 26/09/2023 kugera 29/09/2023 mu masaha y`akazi (kuva 10h:00 kugera 13h:00) ku cyicaro cy’ikigo giherereye ku Muhima mu nyubako za Rwanda Management Institute (RMI).
RMF iramenyesha abifuza gupigana ibi bikurikira:
 Barasabwa kugeza ku biro by’ikigo ingwate ya cheque izigamiye ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 FRW). Iyo cheque igomba kuba iriho ikirango cya banki cyemeza ko izigamiye koko cg ikaba yatanzwe na banki ubwayo, yujuje neza mu mazina y’ ikigo “ROAD MAINTENANCE FUND (RMF)” iriho kandi n`umukono wa nyirayo, yujujweho itariki itarenze umunsi wa nyuma wo gutanga ibiciro. Utazatanga iyo ngwate, ipiganwa rye rizaba ribaye imfabusa. Cheque zisubizwa ba nyirazo ari uko ibikoresho bigize ubyishyura, kuko ikigo kiba gitegereje ko iyo uwatsinze ananiwe kwishyura, byegukanwa n`uwamukurikiye mu biciro watanze cheque.
 Uzatsindira iyi cyamunara ni uwatanze igiciro kiri hejuru y`iby`abandi bose bitabiriye ipiganwa rya cyamunara, kirenze igiciro fatizo cyatanzwe kandi watanze cheque.
 Uwatsinze muri cyamunara amenyeshwa kandi agasabwa kwishyura bitarenze iminsi 3. Iyo ananiwe kwishyura mu gihe yahawe, cheque yatanze ifatirwa nta mpaka kandi akamburwa uburenganzira kubyo yaguze. Upiganwa agomba gutanga email ikora, azamenyesherezwaho ibyavuye muri cyamunara. Uzaba adafite email cyangwa akandikirwa ntasure email ye mu gihe giteganyijwe, azafatwa nk`uwananiwe kwishyura ingwate ye ifatirwe.
 Uzatsindira ibi bikoresho azishyura amafaranga kuri konti nimero 1000010878 iri mu mazina: FONDS D`ENTRETIEN ROUTIER (FER) iri muri Banki Nkuru y`u Rwanda (BNR).
 Uwishyuye amafaranga yose, asabwa gutwara ibyo yaguze bitarenze iminsi itanu amaze kwishyura, atabyubahiriza akazajya yishyura amafaranga angana na 1.5% by’igiciro yatsindiyeho kuri buri munsi w’ubukererwe. Icyakora agize ingorane ashobora kubimenyesha ikigo mu nyandiko kugira ngo kimuhe ikindi gihe.
 Itariki ya nyuma yo gutanga ibiciro ni 10/10/2023 saa 14:00 z`amanywa ku isaha ya Kigali

Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri: +250 788 889 066

Bikorewe i Kigali, ku wa 25/09/2023

Mathias SIBOMANA
Umuyobozi Mukuru

Leave a Comment