Itangazo rya cyamunara y’ibikoresho byo mu Biro

25 August 2023
0 Comments

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Hashingiwe ku ngingo ya 10, umutwe wa IV y’Itegeko n° 50/2008 ryo kuwa 09/09/2008 rigena uburyo Leta yivanaho umutungo wayo bwite, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora , ikorera mu Karere ka GASABO,Umurenge wa KIMIHURURA ,Akagali ka KIMIHURURA, Umujyi wa KIGALI irahamagarira abantu bose babyifuza ko ishaka guteza cyamunara ibikoresho bitandukanye byo mu biro bigizwe n’ameza ,intebe ,utubati n’ibindi,..

Gusura ibyo bikoresho ni mu masaha y’akazi kuva saa tatu za mugitondo (9:00 am) kugeza saa kumi (17:00pm) bikazatangira tariki ya 08 /08/ 2023 kugeza tariki 28 /08/ 2023.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iributsa abaguzi ibi bikurikira:
1. Gutanga ibiciro bizasozwa tariki ya 28/08/2023 saa kuminimwe z’umugoroba (17:00 pm)
2. Uzegukana ibikoresho yapiganiye ni umuntu uzaba watanze amafaranga menshi kurusha abandi
3. Uguze yishyura byose mu minsi itarenze itanu (5) ibarwa uhereye igihe cy’isozwa rya cyamunara
4. Mu gihe uwatsinze atishyuye mu minsi itanu ibarwa uhereye umunsi cyamunara yarangirijweho, ahita yamburwa uburenganzira ku cyo yatsindiye kigahabwa uwamukurikiye uzamenyeshwa hakoreshejwe ubutumwa kuri e-mail na telefoni ngendanwa byatanzwe ku rubuga <www.umucyo.gov.rw>;
5. Uwishyuye amafaranga yose asabwa gutwara icyo yaguze bitarenze iminsi itatu (3) amaze kwishyura, atabyubahiriza akazajya yishyura amafaranga angana na 1.5% by’igiciro yatsindiyeho kuri buri munsi umwe w’ubukererwe. Ibihano iyo bigeze kuri 50% y’igiciro cy’ibyaguzwe uwatsinze afatwa nk’uwananiwe agatakaza uburenganzira bwose ku byo yatsindiye ndetse no ku mafaranga yamaze kwishyura;
6. Impapuro yishyuriyeho zigomba kugezwa mu biro bishinzwe gutanga amasoko ya Leta muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, mu bihe byavuzwe haruguru ,uwishyuye agahita ahabwa ibaruwa yo gutwara ibyo yishyuriye,
7. Amafaranga y’icyaguzwe yishyurwa kuri konti ya RRA
8. Uwakenera ibindi bisobanura yahamagara kuri Tel: 0788414370/0785379896 z’umukozi ushinzwe ibikoresho.

Bikorewe Kigali, kuwa 04/08/2023

 

MUNYANEZA Charles
Umunyamabanga Nshingwa bikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora

 

Leave a Comment