Itangazo rya cyamunara y’ibikoresho

10 November 2023
0 Comments

IBITARO BIKURU BYA KAMINUZA (CHUB) BIRAMENYESHA ABANTU BOSE BABYIFUZA KANDI BABIFITIYE UBUSHOBOZI KO HATEGANYIJWE ICYAMUNARA YIBIKORESHO N’IBYUMA BISHAJE. IYI CYAMUNARA IKAZAKORWA HIFASHISHIJWE URUBUGA RWA E-PROCUREMENT ARIRWO: (WWW.UMUCYO.GOV.RW). AKABA ARI NARWO MUSANGAHO AMABWIRIZA YOSE AJYANYE NA CYAMUNARA. IKABA ITEGANYIJWE TARIKI YA 27/11/2023 I SAA YINE ZUZUYE ZA MUGITONDO (10:00 A.M).
GUSURA IBYO BIKORESHO KURI BURI WESE UBYIFUZA AHO BIHEREREYE MURI CHUB, KURI LABORATOIRE, IMBERE YA KAMINUZA Y’U RWANDA, ISHAMI RYA HUYE BITEGANYIJE GUHERA TARIKI YA 15/11/2023 KUGEZA 22/11/2023 BIKAZAJYA BIKORWA MU MASAHA Y’AKAZI KUVA SAA YINE ZA MUGITONDO KUGEZA SAA KUMI (FROM 10:00 A.M TO 4:00 P.M), NDETSE BANABISANGA NO KU RUBUGA RWAVUZWE HARUGURU. UWAKENERA IBINDI BISOBANURA YAHAMAGARA KURI TEL: 0788867537,0739130012.

ICYITONDERWA:
CHUB IRIBUTSA ABAGUZI IBI BIKURIKIRA:

1. ABIYEMEJE GUPIGANIRA IBYO BIKORESHO BABANZA KWISHYURA AMAFARANGA ADASUBIZWA IBIHUMBI ICUMI (10.000) FRW YO KWIYEMEZA GUPIGANWA KURI KONTE YA RRA AGATANGA BORDERO MU BIRO BISHINZWE AMASOKO MURI CHUB MBERE Y’UMUNSI WO GUPIGANA ARIWO TARIKI YA 27/11/2023 SA YINE ZUZUYE.
2. UZATSINDIRA IBIKORESHO BYAPIGANIWE, NI UZABA YATANZE IGICIRO KIRI HEJURU Y’IBYABANDI; AKIMARA KUMENYESHWA KO ARI WE WATSINZE, ASHOBORA KWISHYURA MU BURYO BUKURIKIRA MU MAFARANGA Y’U RWANDA:
• KWISHYURA AMAFARANGA YOSE MUGIHE KITARENZE AMASAHA 24 UHEREYE IGIHE YAMENYESHEREJWE KO ARIWE WATSINZE, CYANGWA;
• KWISHYURA 30% AKIMARA KUMENYESHWA KO ARIWE WATSINDIYE, IBYOBIKORESHO, ASIGAYE AKAYISHYURA MU GIHE KITARENZE IMINSI ITATU (3) Y’AKAZI, IYO ATISHYUYE ASIGAYE, 30% YISHYUYE MBERE ABA UMUTUNGO WA CHUB.

3. UGUZE IBIKORESHO AHITA ABITWARA IYO AMAZE KWISHYURA 100% KANDI AMAZE GUTANGA INYEMEZABWISHYU YISHYURIYEHO(BANK SLIP). IYO ATABITWAYE YISHYURA RIMWE N’IGICE KU IJANA (1,5 %) Y’IGICIRO CY’IKIGUZI CY’UWO MUTUNGO BURI MUNSI W’UBUKERERWE.

4. IYO UBUKERERWE BUGEZE KURI 50% BY’IBIGUZI, UWAGUZE ATAKAZA UBURENGANZIRA KURI UWO MUTUNGO, KANDI 30% YISHYUYE NTASUBIZWA.

5. AMAFARANGA Y’IBYAGUZWE YISHYURWA KURI KONTI YA CHUB IFITE NUMERO no 1000001364 IRI MURI BANKI NKURU Y’U RWANDA YITWA CHUB-RECETTES

Leave a Comment