Itangazo rya cyamunara ya moto umunani (8)

29 September 2023
0 Comments

REPUBULIKA Y’U RWANDA
INTARA Y’AMAJYEPFO
AKARERE KA NGORORERO
B.P 103 GITARAMA
E-mail:info@ngororero.gov.rw

ITANGAZO RYO KUGURISHA MU CYAMUNARA

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buramenyesha abantu bose babyifuza, ko bwifuza guteza cyamunara ya moto umunani zifite plaque zikurikira: GRM 640 B,GPM 850 B,GPM019B,
3HA-037195,JYADE02X82A005002,3HA-111269,TF169054,GPM248A

Gusura izo moto kubabyifuza bikorerwa ku Karere ka Ngororero, buri munsi mu minsi y’akazi guhera saa tatu(9h00’) kugeza saa kumi n’imwe (17h00’) z’amanywa uhereye ku itariki iri tangazo ryashyiriwe kurubuga kugeza igihe icyamunara kizarangirira, Abifuza gusura iyo moto bahamagara kuri iyi nimero 0781964204. ( Umukozi ushinzwe ibikoresho n’ububiko by’Akarere) .

Kubera ko bya garagaye ko hari bamwe mu baza gusura bamara gutsinda ntibishyure bigatuma igikorwa kigamijwe kitagerwaho ku gihe, Upiganwa agomba kuza gusura yitwaje chèque certifié y’amafranga ibihumbi magana abiri (200,000 Frw) uretse kuri moto zifite plaque 3HA-037195 na 3HA-111269 hazishyurwa ibihumbi bitanu (5,000 Frw) iriho ikimenyetso cya banki kigaragaza ko izigamiye, yujuje neza mu mazina y’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA), iriho umukono wanyirayo n’itariki akayishyikiriza mu biro by’umukozi ushinzwe amasoko mu Karere ka Ngororero.

Nyuma yo gutanga ibiciro, uzaba yatanze igiciro kiri hejuru y’iby’abandi agasabwa kwishyura ntiyishyure ingwate ye izafatirwa hanyuma hasabwe kwishyura umukurikiye. Abazaba batatsinze bazasubizwa chèque y’ingwate nyuma y’iminsi cumi n’itanu (15).

Amafaranga y’icyaguzwe yishyurwa kuri konti ya Rwanda Revenue Authority ahishyurirwa amafaranga y’ibinyabiziga bya Leta bya gurishijwe mu cyamunara ariko ibi bigakorwa nyuma ya “declaration” hakurikijwe amategeko n’amabwiriza ya Leta ajyanye no kugura no kugurisha mu cyamunara ibinyabiziga bya Leta.

Ibyangombwa byose ku cyaguzwe biboneka binyuze muri Rwanda Revenue Authority (RRA), ikiguzi cyose gisabwa ku cyangombwa kizishyurwa n’uwatsindiye ikinyabiziga.

Uzatsindira ikinyabiziga asabwa kuba yashyikirije Akarere ka Ngororero inyemezabwishyu yishyuriyeho (bank slip / bordereau de versement) bitarenze iminsi itatu (3) amenyeshejwe ko ari we watsinze, uwishyuye amafaranga yose asabwa gutwara ikinyabiziga yaguze akimara kugaragaza ko yishyuye, atabyubahiriza akamburwa uburenganzira ku byo yatsindiye.

Ipiganwa rizamara iminsi cumi n’itanu(15)uhereye igihe itangazo ryasohokeye.

Bikorewe Ngororero, kuwa 20/09/2023

BAHIZI Emmanuel
Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’Akarere ka Ngororero

Leave a Comment