Itangazo rya cyamunara ya moto n’imodoka

3 October 2023
0 Comments

ITANGAZO RYA CYAMUNARA
Itangazo  No
11.07.022/1581/19-20/AUCTION/EUCL/MD/AZM/025
Uburyo bwo kugurisha (Auction Method): Ipiganwa rinyuze mu mabahasha afunze (Bidding
through sealed envelopes)
Sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu z’amashyanyarazi “EUCL” yishimiye kumenyesha
abantu bose n’Amasosiyete babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko ibafitiye Imodoka (Car) imwe (1)
ndetse n’amapikipiki (Motocycles) abiri (2) bigurishwa.
Lot 1
IMODOKA
No PLATE NUMBER TYPE CHASSIS NUMBER
01 GR086D MERCEDES BENZ UNIMOG WDB437120W201513
Lot 2
AMAPIKIPIKI
No Plate number Bland TYPE Chassis Number
1 RD 933 C Yamaha AG 100 3HA-148122
2 RD 932 C Yamaha AG 100 3HA-148141
Hateganyijwe kandi gusura (site visit) ku bantu cg Amasosiyete bifuza kugura iyo modoka
n’amapikipiki bizagurishwa muri iki cyamunara cyavuzwe haruguru.
Gusura (site visit) bizajya bibera kuri Substation ya NDERA hafi ya AZAM, mu masaha y’akazi
(Guhera saa tatu za mu gitondo (9h00) kugeza saa kumi n’imwe (17h00).
Amabahasha afunze akubiyemo ibiciro ndetse n’Ingwate ya Sheki izigamiye (certified check) ingana na
20% y’ikiguzi cy’ikinyabiziga bigomba kugezwa muri serivise ishinzwe itangwa ry’amasoko ku
cyicaro gikuru cya EUCL (ahahoze ari EWSA Ltd), Etage ya mbere umuryango G114 bitarenze tariki
ya 24/07/2020 saa yine z’amanywa (10:00 am). Ayo mabahasha azafungurwa mu ruhame uwo munsi
saa yine na cumi n’itanu (10:15 am).
Amabahasha azaza akererewe ntazakirwa. Andi mabwiriza agenga iri piganwa mwayasanga ku
cyicaro gikuru cya EUCL mu bunyamabanga bwa service ishinzwe imitangire y’amasoko (igihe
cyose mu masaha y’akazi). EUCL ifite uburenganzira bwose bwo kwanga inyandiko zose z’ipiganwa
igihe zigaragaramo ibiciro biri munsi y’ibiciro fatizo cyangwa mu gihe zitujuje ibisabwa.
Icyitonderwa: Upiganwa wese ategetswe gusoma amabwiriza y’ipiganwa aboneka ku cyicaro gikuru
cya EUCL mu bunyamabanga bwa service ishinzwe imitangire y’amasoko (igihe cyose mu masaha
y’akazi) mbere yo gutegura no gutanga ibiciro. Uzatanga ibiciro wese azaba agengwa n’ayo mabwiriza
kugeza cyamunara irangiye.

Bikorewe i Kigali ku wa 07 /07/2020
Eric BUGINGO Armand ZINGIRO
Umuyobozi ushinzwe itangwa ry’amasoko Umuyobozi Mukuru w’agateganyo

 

AMABWIRIZA AGENGA ICYAMUNARA
ICYAMUNARA No.: N
o
11.07.022/1581/19-20/AUCTION/EUCL/MD/AZM/025
UBURYO BWO KUGURISHA (AUCTION METHOD): Ipiganwa binyuze mu mabahasha afunze.
Upiganwa asabwe gukurikiza ibi bikurikira:
➢ Inyandiko y’ipiganwa igomba kuba iherekejwe na sheke izigamiwe (certified check) ingana na
20% by’igiciro yatanze ku kinyabiziga;
➢ Upiganwa uzazana sheke itazigamiwe, ifite izindi nenge cyangwa ikindi kitariho ntizahabwa
agaciro;
➢ Uwatsindindiye ikinyabiziga asabwa kwishyura amafaranga asigaye mu gihe kitarenze iminsi
irindwi ibarwa uhereye ku munsi amenyesherejweho ko yatsinze. Iyo uwatsinze arengeje icyo
gihe atakaza uburenganzira kuri iki kinyabiziga kandi ntasubizwa garanti yatanze;
➢ Abandi bitabiriye iri piganwa batabashije gutsinda basubizwa sheke zabo nyuma y’uko
uwatsinze yishyuye ikiguzi cyose;
➢ Iherekanya mutungo rikorwa iyo uwatsinze amaze kwishyura ikiguzi cyose;
➢ Inyandiko imenyesha uwatsinze (Notification of award) niyo yemeza ihererekanya mutungo;
➢ Uwatsinze amenyeshwa compte yishyuraho amafaranga yose (100%) mu rwandiko
rumumenyesha ko yatsinze;
➢ Uguze asabwe guhita atwara ikinyabiziga akimara kwishyura ikiguzi cyose;
➢ Umutungo ugurwa uko uri kandi bifatwa ko ugura aba yabonye kandi azi neza imiterere yawo
mbere yo kuwugura;
➢ EUCL ntacyo iryozwa ku mutungo nyuma y’igurishwa ryawo;
➢ Ku bindi bitavuzwe muri aya mabwiriza hazakurikizwa ibikubiye mu itegeko Nº 50/2008 ryo
kuwa 09/09/2008 rigena uburyo Leta yivanaho umutungo wayo bwite ndetse n’iteka rya
Ministri rigena imiterere n’ imikorere y’utunama dushinzwe kugena agaciro k’umutungo bwite
wa Leta ugurishwa, uguranwa, utangirwa ubuntu cyangwa uvanwaho.

Bikorewe i Kigali kuwa 07 /07 /2020
Eric BUGINGO Armand ZINGIRO
Umuyobozi ushinzwe itangwa ry’amasoko Umuyobozi Mukuru w’agateganyo

Leave a Comment