Itangazo rya cyamunara ya moto

6 October 2023
0 Comments

ITANGAZO RYA CYAMUNARA
Ubuyobozi bw’ Akarere ka Ruhango burifuza kugurisha mu cyamunara umutungo wayo ugizwe na Moto arizo zikurikira:

SUZUKI MOTO TF125 GPM 242A

Gusura ibi binyabiziga aho giherereye ku biro by’Akarere ka Ruhango ni uguhera tariki ya 22 /08/ 2023 kugeza tariki ya 06 /09/ 2023 mu minsi y’Akazi no mu masaha y’Akazi ka Leta
Cyamunara izahera kuwa 23/08/2023 kugeza 06/09/2023 hifashishijwe ikoranabuhanga rikoreshwa mu masoko ya Leta “E-procurement system” unyuze ku rubuga rwa : (www.umucyo.gov.rw).
Uwegukanye uwo mutungo ugurishwa asabwa guhita yishyura kuri uwo munsi yamenyesherejweho amafaranga yose cyangwa akishyura 10% by`agaciro k`umutungo yaguze kuri konte ya RRA, nyuma yo kumenyeshwa ko ariwe wegukanye uwo mutungo hifashishijwe ubutumwa buzoherezwa kuri kuri email yatanzwe mu gihe cyo gupiganira uwo mutungo. Amafaranga asigaye akazishyurwa mu minsi itarenze cumi n`itanu (15days) ibarwa uhereye ku munsi cyamunara yabereyeho. Kutishyura mu gihe cyavuzwe haruguru, utabyubahirije yamburwa uburenganzira ku mutungo yatsindiye kandi amafaranga angana na 10% yari yatanze ntayasubizwe bityo bigaha uburenganzira Akarere bwo guhamagara ukurikiraho mu biciro kandi nawe akamenya ko agomba guhita yishyura 100% cyangwa 10% akimarakubona ubutumwa kuri telephone no kuri email
Uwishyuye amafaranga yose asabwa gutwara icyo yatsindiye yaguze bitarenze iminsi itatu uhereye ku itariki yarangirijeho kwishyura, atabyubahiriza akazishyura amafaranga angana na 1.5% by’igiciro kikintu yatsindiye kuri buri munsi w’ubukererwe kandi ibyo bihano ntibirenga 50% y’igiciro cyose cy’i cyatsindiwe. ibihano iyo bigeze kuri 50% y’igiciro cy’ibyaguzwe uwatsinze afatwa nk’uwananiwe agatakaza uburenganzira bwose ku mutungo yatsindiye ndetse no ku mafaranga yishyuye.

N.B:Utazishyura 100% cyangwa 10% akimara kumenyeshwa , hazafatwa umukurikiye mu biciro.
Bikorewe mu Ruhango, kuwa 22/08/2023

MBABAZI MUHOZA Louis
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere

Leave a Comment