Itangazo rya cyamunara ya high back chairs

5 October 2023
0 Comments

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abari Abasirikare (RDRC), ikorera mu mujyi wa KIGALI, Akarere ka GASABO, Umurenge wa REMERA, Akagali ka NYARUTARAMA , mu Mudugudu wa Gishushu, iramenyesha abantu bose babyifuza ko ishaka guteza cyamunara ibikoresho bishaje bitandukanye byo mu biro. bigizwe n’ameza, intebe, utubati n’ibindi, bimwe bikaba biri mu kigo cyayo MUTOBO DC (complete address) ibindi ku cyicyaro gikuru, ahavuzwe haruguru( ku Gishushu iruhande rwa Station SP).
Gusura ibyo bikoresho ni mu minsi y’akazi kuva saa tatu za mugitondo (9:00 am) kugeza saa kumi n’mwe (17:00pm) bikazatangira tariki ya 05 Ukwakira 2023 kugeza tariki 20 Ukwakira 2023.
Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abari Abasirikare (RDRC) iributsa abaguzi ibi bikurikira:

1. Gutanga ibiciro bizasozwa tariki ya 20 Ukwakira 2023 saa cyenda z’umugoroba (15:00 pm)
2. Uzegukana ibikoresho yapiganiye ni umuntu uzaba watanze amafaranga menshi kurusha abandi
3. Uguze yishyura byose mu minsi itarenze itanu (5)ibarwa uhereye igihe cy’isozwa rya cyamunara
4. Mu gihe uwatsinze atishyuye mu minsi itanu ibarwa uhereye umunsi cyamunara yarangirijweho, ahita yamburwa uburenganzira ku cyo yatsindiye kigahabwa uwamukurikiye uzamenyeshwa hakoreshejwe ubutumwa kuri e-mail na telefoni ngendanwa byatanzwe ku rubuga <www.umucyo.gov.rw>;
5. Uwishyuye amafaranga yose asabwa gutwara icyo yaguze bitarenze iminsi itatu (3) amaze kwishyura, atabyubahiriza akazajya yishyura amafaranga angana na 1.5% by’igiciro yatsindiyeho kuri buri munsi umwe w’ubukererwe. Ibihano iyo bigeze kuri 50% y’igiciro cy’ibyaguzwe uwatsinze afatwa nk’uwananiwe agatakaza uburenganzira bwose ku byo yatsindiye ndetse no ku mafaranga yamaze kwishyura;
6. Impapuro yishyuriyeho zigomba kugezwa mu biro bishinzwe gutanga amasoko ya Leta muri Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abari Abasirikare(RDRC), mu bihe byavuzwe haruguru ,uwishyuye agahita ahabwa ibaruwa yo gutwara ibyo yishyuye,
7. Amafaranga y’icyaguzwe yishyurwa kuri konti ya RRA (complete)
8. Urutonde rw’ibikoresho bigurishwa rugaragara ku rubuga <www.umucyo.gov.rw >, ku biro bikuru byayo (HQ), na MUTOBO DC, Musanze.
9. Uwakenera ibindi bisobanura yahamagara kuri Tel: 0788480168 z’umukozi ushinzwe ibikoresho; 0784844835 Umukozi ushinzwe gutanga amasoko.

Bikorewe Kigali, kuwa 29/09/2023

Francis MUSONI
Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo (RDRC)

Leave a Comment