ITANGAZO RYA CYAMUNARA RYO KUGURISHA MOTO YAMAHA

20 July 2023
0 Comments

ITANGAZO RYO KUGURISHA MU CYAMUNARA MOTO YAMAHA AG – 100 ISHAJE IFITE CHASSIS N0: JYA3HA00000127979, PLATE NUMBER: GRM 155 C

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buramenyesha abantu bose babishaka kandi babifitiye ubushobozi ko bushaka kugurisha mu cyamunara MOTO YAMAHA AG – 100 ISHAJE IFITE CHASSIS N0: JYA3HA00000127979, PLATE NUMBER: GRM 155 C

Cyamunara ikazakorerwa muri system y’amasoko ya Leta (E-Procurement) hakoreshejwe urubuga rwa www.umucyo.gov.rw. unyuze ahanditse Disposal.

Abifuza gusura Iyi moto baza mu minsi n’amasaha y’akazi aho iherereye ku Karere ka NGOMA , akanyura mu biro by’abashinzwe amasoko Akiyandikisha. Abifuza ibindi bisobanuro babariza kuri telefone ngendanwa ifite numero 0788230069.

Uzatsindira iri soko ni uzatanga igiciro kiri hejuru y’icyabandi, akaba asabwa kwishyura no gutwara umutungo yaguze bitarenze iminsi itatu (3) . Kwishyura bikorwa binyuze kuri compte ya RRA nyuma yo gutsindira ikinyabiziga no kumenyekanisha (Declaration) ku irembo unyuze ahanditse kugurisha umutungo wa Leta.

Uzatsindira isoko yohererezwa ubutumwa cyangwa agahamagarwa kuri telephone yatanze cyangwa akandikirwa kuri email yatanze, iyo atabonetse, hafatwa ukurikiyeho.

Uzatsindira umutungo akamara iminsi itatu (3 days) atarishyura agaciro k’isoko, ubugure bwe buzahita buteshwa agaciro hafatwe uwatanze igiciro gikurikiyeho.

ICYITONDERWA: UTAZABA AGARAGARA KURI LIST Y’ABASUYE, IBICIRO BYE NTIBIZAHABWA AGACIRO KUKO AKENSHI BIBA BIGARAGARA KO BARI GUKINISHA IPIGANWA.

Bikorewe i Ngoma, kuwa 21/06/2023

MUTEMBE Tom
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma

Leave a Comment