ITANGAZA RY’A CYAMUNARA Y’IBITI BY’UBWOKO BUTANDUKANYE

20 July 2023
0 Comments
ITANGAZO RYA CYAMUNARA
MU RWEGO RWO GUKURAHO IBITI BIBANGAMYE, IKIGO GISHIZWE AMASHYAMBA MU RWANDA (RFA), KIRAMENYESHA ABANTU BOSE BABYIFUZA KO GISHAKA KUGURISHA MU CYAMUNARA IBITI 296  BY’UBWOKO BUTANDUKANYE BIHEREREYE MUKARERE KA HUYE  NKUKO BIGARAGARA MU MBONERAHAMWE IKURIKIRA:
Y’I
Lot II Huye District on roadsides of the Road from Huye (Rwabuye) to Nyanza (at the border to enter in Nyanza District)
          Pinus spp 15
Casuarina equis4
Jacaranda3
Maesopsis emi1
Grevillea robus93
Eucalyptus spp158
Cupressus lusit6
Acacia meansii5
Callitris robusta10
Cedrella 1
Sub total296
GUSURA IBYO BITI KU BIFUZA KUBIGURA, BITEGANYIJWE TARIKI YA 19 NYAKANGA 2023 I RUBAVU, TARIKI YA 20 NYAKANGA 2023 I HUYE NA 21 NYAKANGA 2023 I NYARUGURU; GUHAGURUKA NI SAA TATU ZA MU GITONDO KU BIRO BYA BURI KARERE KAVUZWE
KUBERA KO BYAGARAGAYE KO HARI BAMWE MU BAZA GUSURA BAMARA GUTSINDA NTIBISHYURE BIGATUMA IGIKORWA KIGAMIJWE KITAGERWAHO KU GIHE; ABAZAZA GUSURA IBYO BITI BYAVUZWE HARUGURU BASABWE KUZAZA BITWAJE INGWATE YA CHEQUE YA 1000.000 FRW IRIHO IKIMENYETSO CYA BANKI KIGARAGAZA KO IZIGAMIYE, YUJUJE NEZA MU MAZINA Y’IKIGO CY’IMISORO N’AMAHORO (RRA), IRIHO UMUKONO WA NYIRAYO N’ITARIKI. IYO CHEQUE IZATANGWA MBERE YO GUSURA IGIHE CYO KWANDIKA ABASUYE, IHABWE ITSINDA RY’ABAKOZI B’IKIGO N’AB’AKARERE BAZABA BASURISHIJE. NYUMA YO GUTANGA IBICIRO, UZABA YATANZE IGICIRO KIRI HEJURU Y’IBY’ABANDI AGASABWA KWISHYURA NTIYISHYURE INGWATE YE IZAFATIRWA HANYUMA HASABWE KWISHYURA UMUKURIKIYE. ABAZABA BATATSINZE BAZASUBIZWA CHEQUE Y’INGWATE ZABO.
CHEQUE Y’INGWATE IGOMBA KUBA YUJUJEHO NIMERO YA KONTI 1000007737 YA RRA IRI MURI BNR CYANGWA SE IMWE MURI KONTI ZIYISHAMIKIYEHO ZIRI MU MA BANKI Y’UBUCURUZI IYO ARIYO YOSE, BABANJE GUKORA IMENYEKANISHA BANYUZE KURI https://nonfiscal.rra.gov.rw
GUTANGA IBICIRO BIZARANGIRA KU ITARIKI YA 22/7/2023 SAA SITA Z‘AMANYWA (12H:00) KU BAZASURA IBITI BYO MURI LOT ZOSE. BIKABA BIZAKORERWA KURI E PROCUREMENT BANYUZE KU RUBUGA RWA www.umucyo.gov.rw. UMUNTU YEMEREWE GUPIGANIRWA LOT IMWE CYANGWA ZIRENZE IMWE.
UZEGUKANA IBYO BITI, NI UZABA YATANZE IGICIRO KIRI HEJURU Y’IBY’ABANDI; AKIMARA KUMENYESHWA KO ARI WE WATSINZE, AZAHITA YISHYURA AGACIRO KOSE K’IBYO BITI KURI IMWE MURI KONTI ZAVUZWE HARUGURU HANYUMA ASHYIKIRIZE IKIGO INYEMEZABWISHYU.
ICYITONDERWA:
– ABASUYE BAZABA BIYEMEJE GUPIGANA BAZANDIKWA N’ITSINDA RY’ABAKOZI B’IKIGO N’AB‘AKARERE BAZASURISHA NYUMA YO GUTANGA INGWATE YA CHEQUE YAVUZWE HARUGURU NDETSE N’INDANGAMUNTU Y’UWATANZE CHEQUE, GUTUMA UNDI GUSURA NTIBYEMEWE, CYERETSE UWATUMWE YEREKANYE PROCURATION YASINYIWE IMBERE YA NOTERI WEMEWE
– ABAZAHAGURUKIRA KU KARERE KU GIHE CYAVUZWE HARUGURU NIBO BAZABA BEMEREWE GUSURA NO GUPIGANWA IGIHE BAZABA BUJUJE IBISABWA BYOSE
– UZATANGA CHEQUE Y‘INGWATE ITAGARAGAZA KO IZIGAMIYE KANDI ITUJUJE NEZA NK’UKO BYAVUZWE HARUGURU NTAGO IZAKIRWA,
– UZATSINDIRA IBITI, AZABA YIYEMEJE KUBIKURAHO MU GIHE CYIZAGENWA MU RUHUSHYA AZAHABWA N‘IKIGO
– UZAZA AHAGARARIYE UZAPIGANYWA AZAZA YTWAJE CHEQUE Y’UPIGANWA YEMEJWE NA BANK YA NYIRAYO KO IZIGAMIWE NA PROCURATION YASINYIWE IMBERE YA NOTERI WEMEWE
– ABEMEREWE GUPIGANWA NI ABATARIGEZE BAGARAGARA MU BIKORWA BYO GUKORESHA NABI URUHUSHYA BAHAWE MU GIHE CYASHIZE, (KUBA BARARENGEJE UMUBARE W’IBITI BAGOMBAGA GUSARURA, KUBA BARASARUYE IBITI BATEMEREWE GUSARURA YABA MU MBAGO CYANGWA INYUMA Y’IMBAGO Z’AHAGOMBAGA GUSARURWA CYANGWA UBUNDI BURYO BW’IKORESHWA NABI RY’URUHUSHYA BWABAGARAGAYEHO). UZABA AGARAGARWAHO UBU BUSEMBWA AZAKURWA MU IPIGANWA.
                                              BIKOREWE I NGORORERO, KU WA 30/06/2023
                                             Dr. NSENGUMUREMYI Concorde
                                              UMUYOBOZI MUKURU

Leave a Comment